Mu bushobozi bwabo nta wundi ubaye inkunga uretse kuba barahawe inkunga y'ubudehe ingana n'amafaranga ibihumbi 450, abaturage b'Umudugudu wa Ruramba mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugalika uyu munsi tarki 27 Mutarama 2018 batashye ku mugaragaro ibiro by'Umudugudu wabo.

Ni igikorwa cy'indashyikirwa abaturage bagezeho bo ubwabo kandi kigaragaza umusaruro w'ubufatanye no gukorera hamwe. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana TUYIZERE Thaddee watashye ku mugaragaro uyu Mudugudu yashimiye abaturage n'ubuyobozi bwabo kuba baratekereje kwiyubakira iyi nzu, ngo iki kikaba ari ikimenyetso cy'uko ahari ubufatanye byose bishoboka kandi bigaragaza imiyoborere myiza muri aka Kagari.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije yagize ati:" n'indi Midugudu ikwiye kwigira kuri Ruramba kuko babaye intangarugero mu kugaragaza ko bashoboye kandi biyumva nk'abavandimwe kugeza ubwo batekereje ku kubaka ibiro by'Umudugudu wabo".

Iki kibanza ibiro byubatsemo cyatanzwe n'umwe mu baturage b'aka Kagari agitanga ku buntu kugira ngo babone aho gukorera hafatika hagendanye n'igihe.

Uretse kuba bariyubakiye Umudugudu abaturage ba Ruramba bishyize hamwe bakurura amazi biyubakira umuyobozi wa 3km w'amazi ndetse ubu amavomero 2 arakora neza baka nta kibazo cy'amazi bafite cyane ko baturiye umugezi wa Nyabarongo bajyaga bajya kuvoma bakaribwa n'ingona abandi zikabakomeretsa kubera kubura amazi meza, ibyo byose bikaba bigaragaza ukwishakamo ibisubizo.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*