Ambassaderi w'ubuholandi mu Rwanda Mme Frédérique de Man ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018 yasuye Umurenge wa Gacurabwenge, agirana ikiganiro gito n'abatuye akagari ka Nkingo bari bateraniye mu cyumba cy'inama ku Ishuri ryisumbuye rya ESB Kamonyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice ari kumwe n'itsinda ry'abayobozi bandi imbere mu Karere nibo bakiriye uyu mudiplomate w'ubuholandi wari waje kwirebera uko gahunda y'icyumweru cy'ubufasha mu by'amategeko cyatangijwe ku wambere w'iki cyumweru iri kugenda.

Mme Frédérique de Man yavuze ko abaturage bagomba guhabwa ubutabera nyabwo kandi ngo iyo ibyo byubahirijwe bituma bakomeza gahunda zabo z'imibereho myiza n'iterambere bityo n'igihugu kikahazamukira kuko iyo abaturage bafite ibibazo bituma bahora muri ibyo, ibindi bikorwa bigashyirwa ku ruhande.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi, yavuze ko bazakomeza kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage kandi ngo ntibizajya bigombera iki cyumweru ngo kuko ni inshigano z'ubuyobozi gufasha umuturage kubona ubutabera. Gusa muri iyi nzira yo kubafasha kugera ku butabera nyabwo, Meya Kayitesi yongeye gusaba abaturage kujya biyambaza inzego zibari bugufite byananirana bakabona kwisunga izindi zisumbuye.

Abaturage kandi bahawe umwanya barasobanuza ndetse babaza bimwe mu bibazo, ahanini bikaba bifitanye isano n'imibanire mu miryango, amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse n'ibindi bibazo mbonezamubano.

Iki cyumweru cy'ubufasha mu mategeko cyatangijwe kuwa mbere tariki 22 Mutarama 2018 kikazasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 26 Mutarama. Abaturage bari guhabwa ibiganiro ku mategeko mu rwego rwo kurushaho gusangira nabo ibikubiye mu mategeko y'ibanze agenga abantu n'umuryango n'andi mategeko akenshi ashingirwaho mu gukemura amakimbirane ku bibazo byavutse mu muryango.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*