Rimwe na rimwe abaturage bajya bagira ibibazo byo gutsindwa imanza bitari uko batazi kuburana cyangwa badafite ukuri cyangwa se bagakomeza guserera kubera ko impamvu nyamukuru batazi amwe mu mategeko shingiro agenga abantu n'umuryango ari nayo yifashishwa mu gukemura ibibazo iyo byavutse mu muryango.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018, mu Kagari ka Sheli mu Murenge wa Rugalika hatangijwe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by'amategeko, abaturage bakaba bari gusobanurirwa amategeko y'ibanze bakwiye kumenya kugira bibafashe guharanira uburenganzira bwabo bityo n'inzego z'ubuyobozi bwabo buzorohere gufasha umuturage kugera ku butabera nyakuri.

Mme UMWALI Pauline umunyamategeko wa Minisiteri y'ubutabera akaba akuriye inzu y'ubufasha mu by'amategeko mu Karere ka Kamonyi izwi ku izina rya MAJ, yavuze ko hari amwe mu mategeko aba akwiye guhora yigishwa kugira umuturage ayamenye bimufashe guharanira uburenganzira bwe kandi binafashe guhashya amakmbirane mu muryango.

Uyu munyamategeko yagize ati" abaturage bagomba kumenya amategeko arebana n'izungura n'impano, agenga imibanire y'abantu n'umuryango, amategeko arebana n'ubutaka n'andi yose kugira bimufashe kumenya ibyo amategeko ateganya byamurengera".

Mme Umwali yongeyeho ko muri iki cyumweru ari umwanya mwiza wo kongera gufasha umuturage kumenya amategeko no kumuhugura kugira ngo amenye ibikubiyemo ndetse anafashe bagenzi be gusobanukirwa byimbitse.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice yavuze ko iyi minsi igera kuri 7 bazafasha umuturage kubona ibisobanuro ku mategeko amwe n'amwe y'banze ndetse ngo ni umwanya mwiza wo kwakira no gukemura ibibazo  by'abaturage.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kandi kujya bagana ubuyobozi bwabo igihe cyose hari icyo bumva badasobanukiwe mu mategeko kugira ngo bibarinde gusiragira mu nkiko no kuba barengana kubera ko birengagije cyangwa batazi amategeko yakabarengeye.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*