Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 08 Mutarama 2018 ku biro by'Akarere haberaga ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho imihigo y'Akarere 2017/2018 yashyizweho umukono igeze ishyirwa mu ngiro, abayobozi batandukanye bari batumiwe muri iyi nama basabwe gukomeza ubufatanye kugira ngo ibikorwa biteganyijwe kugerwaho muri uyu mwaka w'ingengo y'imari byose bibashe kugerwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice, muri iyi nama yavuze ko imihigo imwe iri ku bipimo bishimishije ariko ngo hari n'indi ikwiye kwitabwaho byihariye kugira ngo hatazagira umuhigo usigara inyuma kandi twari tuwufite muri gahunda ko ugomba kugerwaho. Umuyobozi w'Akarere yagize ati"ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ibi bikorwa bikubiye mu mihigo y'Akarere tubashe kubigeraho bitagoranye, kuko bizafasha mu gukomeza kuganisha abaturage ku iterambere n'imibereho myiza".

 Colonel Sam Baguma umuyobozi w'ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza nawe wari witabiriye iyi nama, mu mpanuro ze nawe yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi mu kwesa imihigo. Colonel Baguma yasabye buri mukozi w'Akarere wese kumva ko uruhare rwe rukenewe kugira ngo Akarere kabashe kwesa imihigo nkuko babyiyemeje, kuko imihigo ni iy'Akarere ntabwo ari iy'umuntu umwe niyo mpamvu no kuyishyira mu bikorwa bisaba ubufatanye bwa buri mukozi, ubufatanye bwa buri muyobozi kandi buri muntu agakorera ku ntego.

 Mme MUREKATETE Afsa ushinzwe ubujyanama buganisha ku kwesa imihigo mu nzego z'ibanze akaba ashinzwe akarere ka Kamonyi muri uru rwego, mu kiganiro yatanze yagaragaje inzitizi zishobora gutuma akarere katagera ku mihigo yako nkuko biba byateganyijwe. Gusa uyu muyobozi asanga iyo buri rwego rwicaye rukigenzura kandi rukagira n'umwanya wo gukosora ibyagaragajwe mu bugenzuzi bunyuranye bugenda bukorwa bituma kagira amanota meza mu isuzuma.

 Iyi "management meeting" y'Akarere yari yatumiwemo inzego zinyuranye zirimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari, abakozi bashinzwe ubuhinzi n'abashinzwe ubworozi mu Mirenge, abakozi bose bakorera ku cyicaro cy'Akarere ndetse iyi nama yari yitabiriwe n'abahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*