None ku wa gatatu tariki 03.01.2018 abatoza b'Intore bagera ku 130 bari mu mahugurwa mu rwego rwo gutegura Icyiciro cya 6 cy'Itorero Inkomezabigwi giteganyijwe kuva 06-12 Mutarama 2018. Aba batoza bari kwibukiranya ku ndangagaciro zigombaga kubaranga mu Itorero n'ibindi  bikenewe bizafasha mu migendekere myiza y'Itorero.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Alice Kayitesi yibukije ko aba bagiye gutozwa ari icyiciro gikomeye cy'urubyiruko, asaba abatoza kurushaho kunoza imyiteguro kugira ngo aba bana bazarangize iri torero bafite inyigisho zihagije bakuyemo zizbafasha gukomeza kubaka umuryango nyarwanda n'igihugu muri rusange.

 Meya Kayitesi, yibukije ko iki gihe ari umwanya mwiza wo kwisuzuma hakarebwa niba ibikenewe byose Bihari kugira ngo hatazagira ikibera imbogamizi ibikorwa by'itorero. Uyu muyobozi yasabye Imirenge ko nibura iminsi 2mbere y'uko Itorero riba hagomba kugenzurwa niba ibikenewe byose Bihari birimo ibiribwa, ibikoresho by'isuku, inkwi n'ibindi.

 By'umwihariko umuyobozi w'Akarere yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge guteguza abanyeshuri bose barangije bakazitabira kandi ku gihe, kuko ubwitabire bw'abatozwa ni intambwe ya mbere iganisha ku musaruro ufatika w'iri Torero.

Izi ntore z'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye 2017 bazatorezwa kuri site 4 arizo:GS Remera Rukoma,ESB Kamonyi, Saint Ignace Mugina na ECOSE Musambira. Aya mahugurwa yitabiriye n'Umuyobozi w'Akarere Mme KAYITESI Alice,Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Tuyizere Thaddee,Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwamahoro Prisca,Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere bwana Bushayija Fred n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza bwana Munyakazi Epimaque. Hari kandi abatoza barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge,inzego z'umutekano n'abandi batoza kuri izo sites uko ari 4.

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*