Kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mutarama 2018, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Kamonyi hakozwe imiganda yihariye yo kubaka ibyumba by'amashuri. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo kubaka amashuri kugira ngo abana bazabashe gutangira umwaka w'amashuri bafite aho bigira hahagije.

Umuyobozi w'akarere, inzego z'umutekano zirimo abapolisi, abasirikari n'urwego rwa DASSO bifatanyije n'abaturage benshi b'Umurenge wa Rukoma mu kubaka ibyumba 5 n'ubwiherero 12 ku kigo cy'amashuri abanza cya Gisenyi mu Kagari ka Remera.

 Jean de Dieu NKURUNZIZA Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma avuga ko nubwo imirimo iri kugenda neza, ariko haracyari ibikorwa bizakomeza gukenera amaboko y'umuganda, ibyo bikaba bisaba ko muri iyi minsi bakomeza gutegura umuganda kugira ngo iyo mirimo ikorwe ndetse irangire ku gihe. Uyu muyobozi yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ku kuba bwaje kwifatanye n'abanyarukoma mu muganda, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwihutisha iyubakwa ry'ibi byumba.

 Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice, yavuze ko kubaka amashuri ari igikorwa cyiza kigamije kubonera abana aho bashobora kwigira. Meya Kayitesi yagize ati" ndashimira abaturage baje kwifatanya n'ubuyobozi bwabo mu kubaka amashuri y'abana bacu, amashuri y'abana banyu. Ni igikorwa gikomeye kandi tuzahora tuzirikana tunaha agaciro ubu bufatanye busanzwe buturanga"

 Umuyobozi w'Akarere yakomeje asaba abaturage kurushaho gufata neza ibikorwa remezo baba bubakiwe, kugira ngo bibafashe kubagirira akamaro bityo igihugu kirusheho gutera imbere hashingiwe ku gusigasira ibyagezweho birimo n'aya mashuri agenda yubakwa buri mwaka.

Uretse  iyi mirimo yo kubaka, mu kiganiro umuyobozi w'akarere yagiranye n'abaturage nyuma y'umuganda yongeye kubasaba kwita ku bikorwa by'isuku, kubungabunga ibidukikije, gufata neza ibikorwaremezo. Yongeye kandi kubasaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bw'imiryango yabo.

Uyu muganda wihariye wabereye mu Mirenge ya Runda, Rukoma, Kayenzi, Ngamba na Nyamiyaga ari nayo Mirenge ifite gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero bwabyo uyu mwaka. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWAMAHORO Prisca yakoreye uyu muganda i Kayenzi, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu Bwana TUYIZERE Thaddee akorana umuganda n'abaturage ba Runda akaba yari kumwe n'umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere bwana BUSHAYIJA Fred, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere umuganda yawukoreye mu Murenge wa Ngamba.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*