Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge habereye urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge no kwirinda gutwita imburagihe mu bana n'urubyiruko.

 Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, abarwitabiriye bakaba barutangiriye kuri santeri y'ubucuruzi ya Kamonyi barusoreza ku kigo cy'urubyiruko cyubatse mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge.

 Mu butumwa bwatangiwe mu biganiro byahuje abayobozi n'inzego zinyuranye, abayobozi, ababyeyi n'abandi bafatanyabikorwa bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye rwo gukomeza kubaka umuryango, hakumirwa ndetse hamaganwa ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'inda z'imburagihe mu bana n'urubyiruko muri rusange.

 IP Eugenie Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Karere ka Kamonyi, mu kiganiro yatanze yongeye kugaruka ku bubi bwo gukoresha ibiyobyabwenge, ashimangira ko ibiyobyabwenge birimo amoko menshi kandi byangiza ubuzima bwa muntu mu buryo bunyuranye. Uyu muyobozi yasabye buri wese kumva ko ari inshingano ze gukumira ibiyobyabwenge kandi akumva ko ejo hazaza heza h'igihugu afite uruhare mu kuhubaka hashingiwe ku bikorwa byiza byo gufasha urubyiruko kubaho neza bakirinda ibintu byose bishobora kubangiza.

 

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Meya Alice Kayitesi yavuze ko abana bakwiye kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya bityo bagatwara inda z''imburagihe. Yasabye urubyiruko muri rusange kwamagana abantu bakuru bacuruza ibiyobyabwenge ndetse bakajya batanga amakuru ahantu hose bicuririzwa hakamenyeshwa inzego zibishinzwe .

Uretse ubu butumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge, Meya Kayitesi yasabye abaturage kwita ku isuku muri rusange, gukaraba, kumesa imyambaro yabo no kugira isuku mu ngo n'aho bakorera, kuko nabyo bifite uruhare runini mu kubaka ubuzima.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*