Ubwo bari mu Nteko rusange y'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2017, abagize iri huriro mu miryango inyuranye bagaragaje ko icyerecyezo cy'akarere cy'imyaka 6 iri imbere ari cyiza, ngo ariko hari indi mishanga batekereza bumva itaburamo.

Muri iyi nama, Umuyobozi w'ishami ry'Igenamigambi ku Karere bwana SINDIKUBWABO Edouard, yagaragarije abari bitabiriye ko hari gahunda y'imyaka itandatu ikubiyemo ibikorwa by'ingenzi akarere gateganya kuzakora. Ibi bikorwa biri mu nkingo y'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza kandi yose ikaba ishimangira inzira u Rwanda rurimo yo gukomeza kubakira ku byagezweho ariko na none hibandwa ku guteza imbere ibikorwa by'ikoranabuhanga no kunoza imitangire ya serivisi.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TUYIZERE Thaddee, yavuze ko iyi mishanga mu by'ukuri ifatwa nk'iy'ibanze ariko ngo ibiganiro birakomeje ku buryo raporo yayo ikinonosorwa ikazanozwa kugira ngo izinjizwe muri gahunda z'akarere za buri mwaka. Yavuze ko iyi mishanga ari iyaturutse mu bitekerezo abaturage bagiye batanga hirya no hino mu Mirenge, hashingiwe ku byifuzo byabo n'ibyo bakeneye kugira ngo iterambere ryabo rirusheho gusigasirwa ariko mu gutoranya hagiye hashingirwa na none ku bikenewe kurusha ibindi.

Bwana TUYIZERE Thaddee Umuyobozi w'akarere Wungirije yibukije ko iyi mishanga yose izashyirwa mu bikorwa n'akarere, ngo ariko uruhare runini ni urw'abafatanyabikorwa barimo n'abikorera ku giti cyabo kuko nizo mbaraga zifatika akarere kaba gafite.

Ku ruhande rwabo, abafatanyabikorwa bifuje ko imishinga batigeze babonamo kandi mu by'ukuri ifite akamaro yakwitabwa nayo ikongerwamo, kuko basanga hari ibibazo yakemura hashingiwe ku bikenewe n'abaturage kuko nabo bazi neza icyo umuturage wo mu murenge runaka akeneye.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi yavuze ko ibitekerezo byabo bitegerejwe bakaba bafite uburyo bwo kubyohereza ku Karere bitarenze uku kwezi k'ukuboza 2017, kugira ngo iyi nyandiko ikubiyemo izi ngamba irangire gukorwa hashingiwe kuri gahunda rusange y'igihugu yo gutunganya iyi mishanga. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*