Minisitiri w’Imari n’igenamigambi akaba n’imboni y’Akarere ka Kamonyi muri Guverinema y’u Rwanda Amb. Claver GATETE, kuri uyu wa 30 Nzeri 2017 yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba by’amashuri 7 ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Masogwe mu Murenge wa Ngamba.

Iki gikorwa kibanze ku gucukura umusingi ndetse no gusiza ahazubakwa ibyo byumba, ndetse imirimo ikaba yahise itangira kuko ibikoresho bihari. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yashimiye abaturage ku kuba baje ari benshi muri uyu muganda, abibutsa ko ibi byerekana ubushake bafite bwo kwishakamo ibisubizo, ndetse no gukunda igihugu cyabo babinyujije mu bikorwa nk’ibi rusange. Amb. Claver GATETE yavuze aya mashuri azafasha abana kwiga heza bityo hagakomeza guharanirwa ireme ry’uburezi.

Mu biganiro byatanzwe nyuma y’umuganda, Min. GATETE yibukije abaturage gukomeza kwita ku bikorwa by’isuku, ngo kuko isuku ari isoko y’ubuzima. Yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza guharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza, ngo ariko nanone nabo bagomba kubigiramo uruhare.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Thaddee TUYIZERE Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, yavuze ko hari igenzura ry’isuku ryakozwe, bikaba byaragaragaye ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo abaturage bakomeze guharanira ubuzima bwiza. Uyu muyobozi nawe yasabye abaturage kwita ku bikorwa by’isuku cyane cyane bibanda ku kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, kugira isuku ku mubiri no mu ngo, bakanirinda kubana n’amatungo mu nzu zabo.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo bwana MUSHAIJA Geoffray, abagize Inama Njyanama y’Akarere bari bayobowe na Mme Odette NYIRINYANGE akaba ari visi peresidante wa Njyanama, Umuyobozi wa Polisi mu Karere n’Umuyobozi w’Ingabo ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*