Urubyiruko 54 barangije amasomo yabo mu Kigo ngororamuco no guteza imbere ubumenyi ngiro kiri Iwawa mu Karere ka Rutsiro, basabwe kudasubira mu byaha bahozemo ndetse bakaza kubifatirwamo hirya no hino mu gihugu aho bari bari mbere yuko bajyanwa Iwawa kugira ngo bongere bahabwe inyigisho zibereye umunyarwanda.

Ibi Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWAMAHORO Prisca kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2017 mu gitondo yabisabye abasore bagera kuri 54 bakomoka muri aka Karere ka Kamonyi, ubwo yabakiraga ku cyicaro cy’Akarere i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge. Aya mahugurwa bari bayamazemo igihe cy’umwaka wose, bigishwa indangagaciro zibereye, imyuga itandukanye ndetse n’uburere mboneragihugu.

Mme UWAMAHORO Prisca mu mpanuro ze yagize ati” nagira ngo mbasabe ntimuzamere nka Sawuli uvugwa muri Bibiliya ngo musubire inyuma, musubire mubyo mwahozemo bibi; ahubwo ndabasaba gufata ingamba mukaba intangarugero mu miryango yanyu”.

Uyu muyobozi yavuze ko akarere katazahwema kubafasha kwikemurira ibibazo, kandi ngo hari icyizere kuko uru rubyiruko rwize imyuka inyuranye izabafasha kwiteza imbere mu buzima bwo hanze aha. Yavuze ko bazabafasha gukomeza kubaka ubuzima, anabashishikariza kugana ibigo by’imari iciriritse na koperative Umurenge SACCO kuko biteguye kubafasha kwiteza imbere nkuko n’abandi bagana ibi bigo bagatera imbere.

Ku ruhande rw’abarangije mu kigo cy’Iwawa, Ngirabacu Prudence ukomoka mu Murenge wa Rukoma mu izina rya bagenzi be yavuze ko bize imyuga irimo ubwubatsi, ububaji ndetse n’ubudozi. Uyu musore avuga ko ashingiye kuri iyi myuga bigishijwe ngo nta kabuza biteguye kwiteza imbere bityo bagatandukana burundu n’ingeso mbi nkuko babyiyemeje mu mahugurwa bari bamazemo amezi 12 yose.

Gusa yasabye ubuyobozi kuzakomeza kubakurikirana, bagafashwa kwishyira hamwe kugira ngo imirimo bigishijwe ibabyarire inyungu kandi bakomeze gutizanya imbaraga nk’abantu bahuguriwe hamwe. Yakomeje avuga ko bafite ikibazo cya bamwe muri bo badafite ibikoresho, akaba asaba ubuyobozi ko bwazabagenera ibi bikoresho bityo ibyo bize bakabishyira mu ngiro bagafasha umuryango nyarwanda mu bikorwa bitandukanye.

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*