Abaturage bo mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, baributswa ko gutura mu kajagari bigira ingaruka ku miryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange, kuko bituma habaho imikoreshereze y'ubutaka itanoze. Ibi babyibukijwe  kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2017, nyuma y'igikorwa cy'umuganda rusange cyahuje ubuyobozi  n'abaturage mu guharura umuhanda mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati yabo.

Guverineri MURESHYANKWANO umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yibukije ko gutura neza kandi mu buryo bugezweho ku Midugudu bifasha igihugu mu iteganyabikorwa, ngo kandi bituma  ubutaka bukoreshwa neza bityo ubukungu bukihuta. Uyu muyobozi yagize ati"iyo abaturage batuye neza, bifasha igihugu gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro kuko buri gikorwa kiba kiri mu mwanya wacyo ku buryo haba nta mpungenge zihari ku birebana n'umusaruro w'ibibatunga".

Guverineri MURESHYANKWANO yanavuze ko  imiturire y'akajagari ituma ubutaka bukoreshwa nabi bityo ndetse ugasanga umujyi cyangwa imiturire idafite isura nziza.

Ku ruhande rw'Ubuyobozi bw'Akarere, Thaddee TUYIZERE Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo, yavuze ko Runda imaze kuba umujyi, ngo niyo mpamvu igomba no kwitabwaho byihariye kuko ibikorwaremezo byose bigomba kuba biri ku murongo mwiza kandi ntihagire akajagari kagaragaramo. Yasabye ubuyobozi n'abaturage ko bakomeza gufatanya kugira ngo habeho imiturire inoze kuko ni ku nyungu za buri wese. Yashimangiye ko bazakomeza kubagezaho ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi n'ibindi kugira ngo ko imibereho yabo ikomeze kuba myiza.

Muri iki kiganiro n'abaturage,  abitabiriye beretswe  ko mu kugena icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa; buriya ubuyobozi bureba ibikorwa remeezo ariko hakanarebwa n'ibizatunga abaturage b'agace runaka, nk'ahagenewe ubuhinzi hagateganwa, inganda se, ubucuruzi n'ibindi bikorwa by'inyungu rusange.

Uretse ubuyobozi mu nzego bwite za Leta kuva ku Ntara kugera ku rwego rw'Umudugudu, uyu muganda  witabiriwe kandi n'inzego z'umutekano , bamwe mu bagize inama Njyanama y'Akarere, abafatanyabikorwa baturutse muri I&M BANK ndetse n'Abagize Umuryango "Rwanda Children's Cancer Relief".

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*