Ubwo kuri uyu wa 04 Nyakanga 2017 hizihizwaga ku nshuro ya 23 umunsi mukuru wo kwibohora, Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho kandi asaba buri munyarwanda wese kubigiramo uruhare.

Ibi Guverineri Mureshyankwano yabitangarije mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde mu Mudugudu wa Gatwa mu birori byo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora ku rwego rw’Akarere. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda hari byinshi byagezweho kandi ibyo byose biha umunyarwanda icyizere cyo kubaho, icyizere cy’iterambere n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Iyi Ntara, yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, abanyarwanda bashimira cyane ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kubera uruhare rwazo mu kubohora igihugu ndetse no kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri ubu abanyarwand bakaba bishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Emmanuel Karuranga Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yavuze ibyagezweho biri mu nkingi zose z’ubuzima haba mu miyoborere myiza, imibereho myiza ndetse n’ubukungu. Uyu muyobozi yavuze ko by’umwihariko akarere ka Kamonyi hari aho kavuye kandi gafite aho kageze, ibyo byose bikaba ari umusaruro w’imiyoborere myiza nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo TUYIZERE Thaddee mu butumwa nawe yashimangiye ko nku’ubuyobozi bazakomeza gusigasira ibyagezweho kandi bagaharanira ko bikomeza gufasha umuturage mu iterambere rye n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose,Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo bwana TUYIZERE Thaddee, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme UWAMAHORO Prisca, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Emmanuel Bahizi,Umuyobozi wa Polisi mu Karere Senior Supt Willy Marcel Higiro, Umuyobozi w’ingabo n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano n’iz’inzego bwite za Leta.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*