Ikigo  cy'ubushakashatsi n'isesengura kuri za Politiki z'imiyoborere mu Rwanda, kiri gukora isuzuma ry'imihigo y'akarere kuva kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017 kugeza kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2017. Ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije kongera gusuzuma ibyo akarere kagezeho mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka, ndetse hanarebwa ibikwiye kwitabwaho kugira ngo iterambere rikomeze gusigasirwa.

Mugisha Roger ukuriye iri tsinda ry'abashakashatsi muri IPAR bagera kuri 12 bari mu Karere, yavuze ko iri suzuma kimwe n'andi yabanje riri mu rwego rwo kugira ngo harebwe uko imihigo yagezweho bityo bifashe mu kumenya icyerekezo n'umurongo ngenderwaho mu iterambere ry'Akarere.

Uyu muyobozi yashimangiye kandi ko hazanarebwa imwe mu mihigo yari yareshejwe mu mwaka w'ngengo y'imari wa 2015/2016 kugira barebe niba yarabaye imishinga ishobora kuramba( sustainability)  ikazafasha n'abaturage mu iterambere ryabo. Yavuze kandi ko iri tsinda rizasura ibikorwa ariko hakazabaho no kuganira n'ibyiciro byihariye birimo inama njyanama, JADF, n'abagize komite nyobozi y'akarere ku ruhare rwabo m ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.

Thaddee TUYIZERE Umuyobozi w'akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, yavuze ko Kamonyi ari akarere gakomeje gukataza mu iterambere, akaba yanasobanuye ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari dusoza, hari hahizwe imihigo 67 kandi yagezweho nkuko byari biteganyijwe.

Gusa yasobanuye ko hari imwe m mihigo itarabashije kweswa bitewe n'impamvu zizwi, imwe muri yo ikaba ari umuhigo wo guhinga imyumbati hakaba harabayeho kubura imbuto ihagije, umuhigo wo gutera intanga nawo ntiwagezweho 100% kuko habayeho ibura rya "azote liquide" ndetse n'ihindagurika z'ikirere nibyo byatumye hari imwe mu mihigo itaragezweho neza ku bipimo byari bitegerejwe. Gusa ashimangira ko muri rusange imihigo yagezweho neza ku bufatanye n'inzego zose ndetse n'abakozi b'akarere muri rusange. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*