Mu mahugurwa barimo i Muhanga mu gihe cy’iminsi 2 kuva kuri uyu wa kane tariki 08 Kamena 2017, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bo muri Kamonyi bibukijwe ko guha serivisi nziza umuturage bituma amwibonamo bityo akagira icyizere cy’ubuyobozi mu kumukemurira ibibazo. Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka yabibasabye ubwo yatangizaga aya mahugurwa ahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa butugari bose uko ari 59.

Meya Udahemuka yagize ati “umuturage niwe mukoresha wanyu, iyo mumuhaye serivisi nziza muba mwubatse igihugu muba mwubatse umuryango kandi munibuke ko gutanga serivisi nziza ku baje babagana ari inshingano zanyu”.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza guharanira ko isura nziza y’ubuyobozi igomba gusigasirwa kandi ngo ibyo bizagerwaho n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari babigizemo uruhare kuko aribo begereye abaturage cyane nk’inzego z’ubuyobozi.

Colonel Sam Baguma Umuyobozi w’ingabo mu Turere twa Kamonyi, Nyanza,Muhanga na Ruhango nawe yavuze Akagari ari umusingi w’imibereho myiza n’iterambere, mu kiganiro yatanze akaba yaasabye aba bayobozi kurushaho gukorera ku ntego, bagaha serivisi nziza umuturage kandi bakirinda ruswa n’igisa nayo cyose.

Umuyobozi w’ingabo yavuze ko byaba bibabaje umuyobozi wegereye abaturage ariwe ugize uruhare mu kutita ku nshingano ze, abasaba ko bakwita ku nyungu rusange z’igihugu n’abagituye bityo bakomeze gusenyera umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere.

Ku ruhande rwa RALGA ishyirahamwe ry’Uturere n’umujyi wa Kigali aribo bafashije uturere gutegura aya mahugurwa, Mme Dative Simbi MUKABALISA wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze mu Rwanda ariko akaba yararangije manda ze, kuri ubu akaba ari gufatanya na RALGA mu itangwa ry’ibiganiro, yavuze ko Akagali gakora neza ariwo musingi w’ubuzima bwiza bw’abaturage n’imiyoborere myiza y’igihugu.

Yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kujya bita ku nshingano zabo bakumva ko hariya muri ziriya nzego bahagarariye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse ko basabwa gukora ibishoboka byose bagateza imbere aho bayobora.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*