Kuyu wa 5 Kamena 2017, mu cyumba cy’inama mu karere ka Kamonyi habereye inama yarihuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’Utugari ndetse n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.

Muri iyi nama abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku kongera umusaruro w’ibiribwa kugira ngo abaturage babashe kubona ibibatunga bihagije. Umuyobozi w’Aarere ka Kamonyi Aimable UDAHEMUKA yasabye inzego zitandukanye guhaguruka bakigisha abaturage uburyo bwo guhunika ibyo bejeje cyane cyane ko iyo bikimara kwera babigurisha kuri make bo basubira kubihaha bakabigura bibahenze.

Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho no kubibutsa ko ibihe twerekejemo ari ibihe by’izuba imyaka ihinzwe mu bishanga iba ikwiye no kwitabwaho ,ikavomererwa,cyane cyane nk’imboga. Umuyobozi w’Akarere yashimiye inzego z’umutekano mu gikorwa cyo guhashya ibyonnyi bya nkongo yari yibasiye ibigori, anatanga n’icyizere ku baturage ko umusaruro muri uyu mwaka wa 2016/2017 uzaba mwiza nta mpugenge.

Habiyakare Sylivestre ushinzwe ubuhinzi mu Karere, yagejeje ku bitabiriye inama icyegeranyo cy’uko gahunda yo kubungabunga umutekano w’ibiribwa uhagaze muri iki gihe. Uyu muyobozi avuga ko nkongwa ntaho ikigaragara kuko habayeho kuyihashya ku gipimo gishimishije ku bufatanye n’inzego z’umutekano. Yagaragaje kandi ko hari Imirenge imwe n’imwe ifite ubuhunikiro bw’imyaka ku buryo usanga bitanga icyizere mu kwizigamira no kwihaza mu biribwa, aheraho asaba n’indi Mirenge gukurikiza urwo rugero rwiza.

Uretse ibirebana no kwihaza mu biribwa, abari mu nama banaganiriye ku bikorwa by’isuku n’uburyo yakomeza kwitabwaho. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu bwana ThaddeeTUYIZERE yibukije abayobozi b’Imirenge n’Utugali ko bagomba kuba hafi y’abo bashinzwe kuyobora babakangurira kugira isuku.By’umwihariko, aba bayobozi basabwe ko hakurikiranwa niba buri rugo rufite ubwiherero,mu gihe bakenera ubufasha bakagana Akarere kakabibafashamo. Umuyobozi w’Akarere Wungirije yibukije ko isuku yo ku mubiri n’aho abaturage batuye mu mazu yabo nayo ari ingenzi kugira ngo barusheho gusigasira ubuzima bwiza bwabo.

Umuyobozi uhagarariye Police mu karere ka Kamonyi CIP GISANGWA Ndahimana we asanga hanakwiye itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana aho ibyo bikorwa by’isuku mu baturage bigeze kugira bifashe koko mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo kandi ngo nk’urwego rw’umutekano nabo biteguye gufasha muri iki gikorwa.

Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Kamonyi rwo rwiyemeje gufasha bamwe mu batishiboye batuye mu Mirenge itandukanye y’aka karere muri icyo gikorwa rububakira byibuze ubwiherero 2 muri buri murenge .

Epaphrodite Mbaraga

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*