IMIHIGO Y'AKARERE 2016/2017

Inzego zifatanya mu gusuzuma imihigo
Itangazamakuru ribaza ibyagezweho
Umusaruro wo guhiga

Isobanurampamvu:

Ijambo "Imihigo" rikomoka ku ijambo "Umuhigo" rivuga kurahirira gukora ikintu. Ijambo Imihigo rinavuga guhiganwa bikaba bisobanura  gupiganira ikintu muri benshi buri wese ashaka kucyegukana.  Imihigo ni umuco warangaga abakurambere bacu mbere y'uko  Abakoron i bagera mu Rwanda aho wasangaga  umuntu  yiha  intego  zo kugeraho mu gihe iki n'iki. Izo ntego yagombaga kuzigeraho yubahiriza  amahame n genderwaho  kandi  akaniyemeza  gushakira  umuti  ikibazo  cyose  yashoboraga kuba  yahura  na  cyo  kikaba cyatuma atagera kuri izo ntego.  

Mu rwego rwo gusana igihugu no kugarura ubumwe muri bene kanyarwanda, kuva mu 2006 Guverinoma y'u Rwanda yifashishije zimwe mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda n'imwe mu migenzereze y'abakurambere bacu hagamijwe gutegura no kunoza  gahunda zayo z'iterambere hashingiwe ku by'igihugu gikeneye kandi hitawe ku bihe cyanyuzemo. Ni muri urwo rwego Leta yashyizeho uburyo butandukanye bwo kwishakamo ibisubizo by'umwimerere ku bibazo byugarije igihugu hashingiwe ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda zo shingiro  rya  gahunda z'iterambere rirambye. Bumwe muri ubwo buryo akaba ari Imihigo. 

Ubwo mu mwaka w'2000 hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi bityo buri rwego rw'imitegekere y'igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa  n'isuzumabikorwa. Iyo gahunda yatumye inzego z'ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere maze biba ngombwako ubuyobozi n'Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.

Kuva  Imihigo  yashyirwaho  yatumye  abayobozi  barushaho gusobanurira abaturage uburyo bubahiriza inshingano zabo kandi inafasha mu kwihutisha ibikorwa na gahunda by'iterambere bigenewe abaturage. Umuco w'Imihigo wakwirakijwe muri za Minisiteri, muri za Ambasade no mu bakozi ba Leta.

Kuva 2006, kimwe n'utundi turere akarere ka Kamonyi kagiye kiyemeza ibikorwa bitandukanye kandi bimaze kugeza abaturage ku iterambere rifatika. Uyu mwaka wa 2016/2017 w'ingengo y'imari ubuyobozi n'abaturage babwo biyemeje kugera ku bikorwa 67 bikubiye mu nkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n'ubutabera.

Kandi kuri imihigo Kamonyi 2016/2017 uyibone uko yakabaye yose.